AhabanzaHanze

Umupaka wa Zambia na DRC nawo urafunze

Zambia na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo biri mu biganiro byo kureba uko umupaka wa Kasumbalesa wanyuzwagaho ibicuruzwa ufungwa. Uyu mupaka wafunzwe guhera mu mpera z’Icyumweru gishize. Repubulika ya Demukarasi ya Kongo niyo yafunze uriya mupaka .

Ngo ku mupaka wa DRC na Zambia hari amakamyo 1000 ategereje kwambuka agana DRC

Ngo ku mupaka wa DRC na Zambia hari amakamyo 1000 ategereje kwambuka agana DRC

Perezida  Edgar Lungu yavuze ko agiye kurega ubutegetsi bwa DRC mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’Africa yo mu magepfo( SADEC).

Lungu avuga ko DRC igomba gufungura umupaka kugira ngo amakamyo ya Zambia abashe kwinjira bityo ibicuruzwa byayo ntibyangirike ngo bihombye abacuruzi bayo.

Uhagarariye Zambia muri DRC witwa Jane Muwowo-Kapema yavuze ko Zambia buri munsi ivana amafaranga angana na ama  Kwacha 7 miliyoni ni ukuvuga $560,000 kuri gasutamo ya Kasumbalesa.

Buri munsi kuri uriya mupaka haca amakamyo 500.

Kugeza ubu ngo hari amakamyo agera 1000 ategereje ko ibintu bisubira mu buryo.

Abashinzwe ubwikorezi muri SADEC barasaba Leta z’ibihugu byombi kureba uko  bakemura kiriya kibazo mu maguru mashya.

DRC nicyo gihugu cya kabiri ku isi gikoresha ibituka muri Zambia nyuma y’u Bushinwa.

Muri  2015  DRC yakoresheje ibicuruzwa bya Zambia bifite agaciro ka miliyani $1.7  mu gihe Zambia yo yakoresheje ibituruka muri DRC bingana na miliyoni $ 575.

Ibi bishyira igitutu kuri Zambia ngo iganire na DRC ikibazo gikemurwe  kuko biyihombya.

Imibare itangwa na Fastmarkets ivuga ko ngo u Bsuhsinwa ari wbo bwa mbere bugura ibintu byinshi muri Zambia kuko bugura ibintu bifite agaciro ka miliyari $ 3.26, nyuma ya DRC hakurikiraho Africa y’epfo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close