AhabanzaImyidagaduro

Uwahoze akundana na Lil G yabyaranye na Producer Pacento

Umulisa Benitha [Queen Nitha] wahoze akundana na Lil G, yabyaranye umwana w’umuhungu na Producer Pacento bamaze igihe bakundana.

Umulisa uri mu kigero cy’imyaka 23 yamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yakundanaga na Lil G, nyuma atangira gukundana na Producer Pacento ndetse kugeza uyu munsi bakaba bakiri kumwe.

Aba bombi banabana nk’umugabo n’umugore n’ubwo batigeze bahana isezerano mu mategeko n’imbere y’Imana.

Akimana Patience Dedithe [Pacento] yabwiye IGIHE ko bibarutse umwana w’umuhungu ati “Twibarutse agasore, kagiye kuzusa icyivi cyanjye mu gutunganya indirimbo mu minsi iri imbere, twabyariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Umulisa Benitha wabyaranye na Pacento yari amaze iminsi mike yiyeguriye ibyo kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, yakoreshejwe mu mashusho ya ‘Mfumbata’ ya Urban Boyz, ‘Every Thing’ ya Uncle Austin na Meddy, ‘Bikakubera’ ya Marina n’izindi.

Pacento nawe yamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.

Umulisa na Producer Pacento bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umuhungu

Umulisa yakanyujijeho mu rukundo na Lil G

Umulisa yari amaze iminsi ari mu bakobwa batigisa murandasi kubera kwifotoza amafoto akurura benshi


Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close