AhabanzaAkaziAmakuru

Umugore yahisemo kudoda inkweto aho gusabiriza

Mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Fumbwe, ahazwi cyane ku izna rya Nyagasambu, umugore yahisemo gukora umurimo wa kujya adoda inkwe aho kugira ngo yirirwe asabiriza mu nzira hirya no hino.

Umunyamakuru w’imboni.rw yagerageje kwegera uwo mugore ariko nta byinshi bavuganye kuberako yari arikwakira abakiliya bari bamuzaniye inkweto kugirango azisane.

Atuje cyane mu kazi ke, yavuzeko akora akazi ko kudoda inkweto cyane cyane iminsi y’isoko rya Nyagasambu, hakaba ngo hari abamwita coordonier w’umugore, yakomeje avugako hari abagore bamunegura bavugako yahisemo umurimo w’abagabo, ariko akaba yarabwiye umunyamakuru wa imboni.rw ko ariwe uzi neza ibanga avana mu kudoda inkweto.

Gusa uyu mugore yavuze ko agira akanyamuneza cyane cyane ku minsi y’isoko rya Nyagasambu kuberako ariyo minsi abona agatubutse kubera abakiliya benshi.

Nubwo hari abamunegura, hari n’abandi bamukunda kandi bakamushyigira mubyo akora kuberako adasabiriza kandiko atunze umuryango we.

 

Leki@imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close