AhabanzaAmakuruRwanda

Abatuye Kigali ntibari bakwiye kubura amazi ugereranyije n’atunganywa- PM Ngirente

  • Ku mavomero rusange ngo abahenda abaturage bakwiye kubihanirwa

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente uyu munsi yatashye uruganda rutunganya amazi rwa Nzove II mu mujyi wa Kigali, avuga ko ugereranyije n’amazi atunganywa, abatuye uyu mujyi bose bari bakwiye kugerwaho n’amazi meza ariko ko atari ko biri kuko hakirimo ibibazo by’imiyoboro mito n’indi ishaje.

Min Ngirente avuga ko amazi atunganywa akwiye kuba ahaza abatuye Kigali

Dr Ngirente yavuze ko uru ruganda rwatashywe uyu munsi ndetse n’urwaguwe, zatumye ubushobozi bw’amazi agera mu Mujyi wa Kigali ku munsi bwiyongera bugera kuri m3 160 500.

Aya mazI arimo ay’uruganda rwa Kimisagara rutanganya m3 24 000, Nzove zombi zitanga m3 120.000; Karenge igatanga m3 12 000 n’amasoko atandukanye atanga m3 4 500.

Amazi akenewe ku munsi mu mujyi wa Kigali angana na m3 143 668.

Dr Ngirente ati “Biragaragara ko ubundi abatuye Umujyi wa Kigali bose bagombye kuba bagerwaho n’amazi meza, gusa si ko bimeze.”

Avuga ko impamvu zituma abatuye Kigali bahora bataka kutagerwaho n’amazi meza ari imiyoboro y’amazi mito kandi ishaje no kuba abatuye uyu murwa mukuru w’igihugu bakomeza kwiyongera bigatuma n’ibikorwa remezo bikenera amazi bigakomeza kuba byinshi.

Gusa yizeza ko iki kibazo kizaranduka kuko hatangijwe imishinga yo kubaka no gusana ibikorwa remezo bikwirakwiza amazi.

Ministeri w’ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete avuga ko amazi ahagije ahari ariko ikibazo kikaba imiyoboro migari iyavana aho ari ikayageza ku baturage.

Ati “Twakomeje kugira ikibazo gikomeye cyane cy’uko umubare w’abaturage wiyongereye cyane mu mujyi wa Kigali, kandi amatiyo yari ahari ari mato cyane atabasha kugeza amazi ku banyarwanda benshi batuye umujyi wa Kigali.”

Yizeza ko izi mpungenge ziri gushakirwa umuti kuko hariho hakorwa bikorwa byo kwagura imiyoboro irimo iyo mu bice bya Kanombe nk’i Samuduha, Busanza na kabeza.

 

Ku mavomero rusange ngo abahenda abaturage bakwiye kubihanirwa

Minisitiri Ngirente yanagarutse ku bibazo bikomeje kuvugwa by’abacuruza amazi ku mavomero rusange bajya bazamura ibiciro bakarenza ibyemeranyijweho, avuga ko bakwiye kubihanirwa kuko baba bahonyora uburenganzira bw’abaturage.

Ati “Igiciro kiba cyarashyinzweho kirazwi kandi kiba cyarumvikanyweho, ndibutsako abazazamura igiciro bagomba kuzajya bahanwa mu buryo bukomeye kuko baba bavutsa abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kubona amazi kandi leta yarayabahaye.”

Yibukije inzego z’ibanze ko zizajya zibibazwa kuko ziba zitakemuye icyo kibazo kiba kiriho kibera mu bice bayoboramo.

Min Ngirente yanasabye abayobozi bo mu nzego z’Ibanze kujya batanga raporo z’ibibazo biri muri iriya mishinga y’amavomero rusange birimo n’abayashinzwe bajya bayafunga bakanga kuvomera abaturage kandi amazi arimo.

Yibukije Abanyarwanda ko gahunda ya guverinema yo kugeza amazi meza kuri bose izakomereza mu cyano no mu migi mito.

Gusa yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa remezo bituma amazi meza abageraho kuko hari ibyibwa ibindi bikangirika ntihagire utungira agatoki inzego bireba ngo zibikemure.

Umushinga wa Nzove ya kabiri wuzuye utwaye miliyoni zirenga 40$, witezweho gukemura ikibazo cy’amazi gikunze kugarukwaho n’abatuye umujyi wa Kigali bavuga ko hari uduce tujya tumara ibyumweru bitatu tutageramo amazi.

Yafunguye ku mugaragaro Nzove ya kabiri

Umuyozi wa WASAC Aime Muzola yamwerekaga uko uru ruganda rukora

Guverinoma yizeza abanyarwanda ko muri iyi gahunda yayo bazabona amazi meza

Abayobozi b’uturere tw’Umujyi wa Kigali na Mayor wabo

Uru ruganda rufite ibikoresho bigezweho

Indi ntambwe Leta iteye mu kugera ku ntego za Guverinoma

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close