AhabanzaAmakuruRwanda

Insinzi: Urubyiruko biyemeje kurandura ibiyobyabwenga bitarangwa mu mudugudu wabo

Kuwa gatandatu tariki 11 Gicurasi ubwo hakorwaga amatoro mu murenge wa Gitega, akagari ka Gacyamo umudugu w’Insinzi, umwe mu bayobozi bari bahagarariye amatora y’umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko nta biyobyabwenge bigaragara muri uwo mudugudu.

Umwariya Anne Marie, wari uyoboye amatora muri imwe mu midugudu, yahamirije ko nta biyobyabwenge bigaragara mu mudugudu w’Insinzi ubarizwa mu murenge wa Gitega. Yavuzeko abayobozi bari bari mu nzego zitandukanye muri uwo mudugudu manda zabo zari zirangiye, ariko hakaba hari abagiriwe icyizere bakongera gutorwa n’abaturage bo mu mudugudu Insinzi.

Nubwo uyu muyobozi yavuzeko nta biyobyabwenge bigaragara, umuyobozi w’urubyiruko, Pcifique n’umwungiriza we, Aline bo bemeje ko ibiyobyabwenge bihari kandi biteguye gukora ubukangurambaga no kwigisha kugirango abakoresha ibiyobyabwenge bakabireka maze umudugudu wabo ukaba icyitegererezo.

Abayobozi b’urubyiruko kandi bemeje guhagurukira ikibazo cy’abangavu baterwa inda no kubavuganira ndetse no kurwanya inda zitateganyijwe muri uwo mudugudu.

 

@imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close