AhabanzaImyidagaduro

Munezero Lisa Adeline witabiriye Miss Rwanda 2019 yashize kompanyi ifasha abantu mu birori .

Munezero Lisa Adeline ni umwe mu bakobwa biyamamarije ikamba  ryanyampinga w’U rwanda kw’itike y’intara y’amajyaruguru ariko  ntiyigeze agaragara mu bakobwa 15 basoje iri rushanwa  ariko nyuma yaho yatangiye gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga  ye yari yijeje abantu ko azakora .

Uyu mukobwa ufite impono nyinshi zitanduaknye harimo kwandika ibitabo, kubyina imbyino gakondo ndetse gutegurira abantu imbwirwaruhame ababyifuza  yaganiriye na Kigali.rw  atubwira byinshi mu mishinga afite  nyuma yo kuva mw’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 .

Munezero  yatangiye atubwira byinshi kucyamuteye kujya kwiyamamariza kuba nyampinga w’U Rwanda  nuko yaje kwakira ibyavuyemo  nyuma  yo kugera ku munsi wa nyuma w’Urugendo rwe  muri Miss Rwanda 2019 ndetse anatubwira ku bijyanye n’igitabo cye  yakoze cy’amapaji 50 .

Yagize ati njye  nibyo koko nanditse igitabo  nkita Umwana nyamwana nkaba narifuzaga gutanga ubutumwa  ku bana  bakiri bato  aho navugaga ko Umwana nyamwana ari umwana w’umunyarwanda wese,umwana ufata amateka y’igihugu cye nk’inshingano ze, ni umwana wese ufite indangagaciro z’umunyarwanda ufite icyerekezo uzi kwifatira umwanzuro.”Tumubajije

Tumubajije igihe yaboneye ko afite impano yo kwandiko no kubyina yasubije ko yabitangiye akiri muto cyane  akiga mu mashuri abanza  ibyo akaba yarabifatanyanga no gukunda gusoma no kwandika  udukuru dutoya tw’abana  akab aribwo yaje kwisangamo ko yazavamo umwanditsi mwiza  cyane w’ejo hazaza .

Ku bivugwa yuko nyuma ya Miss Rwanda ubu yaba yarinjiye mu bucuruzi bujyanye no gufasha abantu bafite ibirori ndetse n’indi minsi mikuru yatubwiye ko yifatanyije na bandi bakobwa  bagenzi be bahuriye muri miss Rwanda  yashinze  kompanyi  ifasha abantu mu nama, ubukwe gukora decoration, ni bindi byose byakenera  abakobwa babafasha kwakira abantu kugira ngo ibirori byabo bigende neza  ndetse no kwamamaza ibikorwa bitandukanye by’Inganda zikomeye n’ibigo byikorera ku giti cyabyo

Yatubwiye  ko kompanyi ye yashize ikora ibyo gufasha bafite ibirori yitwa ML traders Ltd   ikaba ifite amashami abiri rimwe riri kicukiro irindi rikaba i Nyamirambo aho abifuza izo servise zose yavuze hejuru ashobora kubasanga  ndetse ukaba wahasanga nabo bagenzi bakakwakirana ubwuzu.ikindi nuko yishimiye ko kugeza ubu iyo kompanyi ye yamaze kwemerwa n’amategeko ikaba  yanditswe mu kigo cy’igihugu  cy’amajyambere RDB  akaba abona  ibyo yifuza byose ari kubigeraho.

 

Tugarutse ku bwanditsi bwe Munezero avuga ko  yabikunze cyane kugira  azabashe kugera ku ntego yihaye  harimo no kuzaba  umwe mu bakobwa bateje  Imbere  kwandika kuko ariho yabonye umuyoboro mwiza wo kwerekana bimwe mubyo yifuza .

Mu gusoza  Munezero Lisa Adeline yagiriye inama abakobwa bagenzi be ndetse n’urubyiruko muri rusange  ko bagomba kugira intego nziza  zibafitiye akamaro mu buzima bwabo  no gukoresha amahirwe bafite aho kugira ngo bicare ubusa  byazabaviramo kutagera aku ntego bihaye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close