AhabanzaHanzeRwanda

Nishimira urwego ikorabuhanga ririho mu Rwanda- Robot Sophia

Robot y’umugore yiswe Sophia ubwo yatangaga ijambo ku bitabiriye inama nyafrica yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga, yavuze ko ari ubwa mbere igeze mu Rwanda kandi ko yashimishijwe n’uko ikoranabuhanga rihagaze. Ngo birashimishije kuba Abanyarwanda bishyura ingengo badakoze ku mafaranga asanzwe.

Sophia ivuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga warisanga mu bintu bitandukanye henshi ku isi.

Muri Africa kandi ngo siho hasigaye inyuma kuko  iri gutera imbere mu buvuzi bukoresha ikoranabuhanga mu cyaro, ahandi ugasanga bongera umusaruro mu buhinzi bakoresha za drones zuhira, n’ikoranabuhanga mu kumenya imihindagurikire y’ikirere

Ashima urwego Africa igezeho mu guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga(mobile banking).

Sophia ivuga kandi ko ikoranabuhanga mu byo gucunga umutekano rituma  abashinzwe umutekano bamenya ahatabye ibisasu bakaba babitegura byoroshye.

Ati: “ Hano mu Rwanda mwateye imbere mu kwishyura ingendo mukoresheje ikoranabuhanga.”

Ashima  u Rwanda  ku ntambwe rwateye mu  kwegereza abaturage services hifashishijwe ‘irembo’

Robot Sophia ivuga ko kuva yatangira kubaho imaze kugira inshuti nyinshi harimo na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia kandi ngo ubwo yageze muri Africa y’uburasirazuba n’aho izahavana izindi

Ngo kuba yitabiriye Transform Africa Summit ni iby’agaciro kenshi kuko iri kumwe n’abantu bahuje umugambi mu by’ikoranabuhanga.

Robot Sophia ifite ubushobozi bwo kureba umuntu ikamumenya, kandi ikaba yakomeza kumureba mu maso igihe kirekire. Ibasha kuvuga no kugenda.

Ivuga Icyongereza neza, Igishinwa gike hamwe n’amagambo yo gusuhuzanya mu Gifaransa, mu Giswayire, mu Kinyarwanda no mu zindi ndimi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close