AhabanzaAmakuruRwanda

RIB yerekanye Callixte Nsabimana wiyita Sankara

 

Mugitondo cyo kuri uyu wagatanu ahagana mu ma 09h 20 Abanyamakuru benshi bahagarariye ibitangazamakuru byabo murwanda bari babukereye ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha aho bari baje kugaragarizwa Nsabimana Callixte aka Sankara ucyekwaho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba nkuko umwunganizi we mu mategeko yabivuze.

 

Nsabimana Callixte yavugaga ko ari Umuvugizi w’Umutwe wa Politiki, MRCD, kandi itarahwemaga kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru na cyitabi muri 2018

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yavuzeko ibyerekeye bikiri mu bugenzacyaha ndetse ko Dosiye ya Nsabimana yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. abantu bakazagenda babimenya neza ubwo iburanisha rizaba ryatangiye.gusa avuga ko aho umuntu yaba ari hose ku isi, ibyaha nk’ibyo Sankara ashinjwa byatuma hakorwa ibishoboka byose akagezwa imbere y’ubutabera.

Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatanu ari nabwo dosiye ye ihita ishyikirizwa Ubushinjacyaha.­­

src: Karekezi Janviere

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Check Also

Close
Close