AhabanzaPolice

Gasabo: Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Kacyiru I bakanguriwe kurwanya ibyaha bitandukanye

Kimwe nk’abandi banyarwanda abanyeshuri nabo bakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bitandukanye birimo; kurwanya ihohoterwa, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ inda zitateguwe ziterwa abana b’abangavu.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 16 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru yahuguye abanyeshuri 920 n’abarezi babo 32 bo mu ishuri ribanza rya Kacyiru ya mbere riherereye mu murenge wa Kacyiru.

Aganira n’abo banyeshuri umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri ako karere ,Chief Inspector of Police(CIP) Joseph Mugabo yabasabye kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo.

Yagize ati” Muri abajyambere kuko nimwe Rwanda rw’ejo mukaba n’amizero y’igihugu. Igihugu kirabakunda gihora kibifuriza ibyiza kandi kinabafitiye n’icyizere, murasabwa rero ku kigaragariza icyo cyizere murwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, mwirinda uwariwe wese washaka kubibashoramo.”

CIP Mugabo yabaganirije no ku ihohoterwa abasobanurira ko rigira ingaruka mbi kandi inyinshi zikagaruka ku bana, abasaba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano batanga amakuru ku nzego z’umutekano y’abakora n’abakorerwa ihohoterwa iryo ariryo ryose, kimwe n’ababyeyi bakura abana mu ishuri.

Yaboneyeho gusaba abo banyeshuri kwirinda abantu baza babizeza ibitangaza byo kubashakira akazi keza n’amashuri meza hanze y’igihugu kimwe n’ababashukisha impano zitandukanye zigamije kubashora mu busambanyi ari naho hava inda zitateganijwe, gucikiza amashuri ndetse n’indwara zitandukanye zirimo na SIDA.

Ati” Abantu nk’abo mujye mubirinda mubatangeho amakuru kuko babageza hanze bakabakoresha imirimo ivunanye, abakobwa bakabajyana mu mirimo y’uburaya n’ibindi bikorwa by’urukozasoni bitandukanye.”

CIP Mugabo yasoje asaba abo banyeshuri n’abarezi kujya bagira uruhare mu kwicungira umutekano wo mu muhanda birinda kuwukiniramo  bakajya banambukira ahabujyenewe ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira bitaraba.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close