AhabanzaHanze

DRC: Umurambo Étienne Tshisekedi uzacyurwa i Kinshasa taliki 30,5,2019

Umura mbo wa  Étienne Tshisekedi  witabye Imana taliki01, Mutarama, 2017 biteganyijwe ko uzazanwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo taliki 30, Gicurasi, 2019. Nyuma nibwo hazategurwa uburyo bwo kuzamushyingura mu cyubahiro akwiye.

Nyakwigendera yabaye umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta zose zategetse kiriya gihugu kuva cyabona ubwigenge.

Umuvandimwe we witwa Gérard Mulumba yatangaje ko umurambo w’umuvandimwe we ushobora kuzashyingurwa taliki 01, Kamena,2019 kandi umuhango wo kumusezera ukazitabirwa n’Abakuru b’ibihugu benshi.

Mgr Gérard Mulumba uyobora Arikidiyoseze ya Mweka avuga ko hari indege yateguwe izazana umurambo wa nyakwigendera iwuvanye i Bruxelles mu Bubiligi aho wari uruhukiye.

Biteganyijwe ko  mu muhango wo kumusezera hazaba hari abahoze batavuga rumwe na Leta ya Kabila benshi bari barahunze igihugu.

Muri bo harimo Moise Katumbi uherutse gutahuka n’abandi bazataha vuba aha harimo Antipas Mbusa Nyamwisi n’abandi.

Jeune Afrique

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close