AhabanzaAmakuru

IHOHOTERWA, UBUZIMA BUSHARIRIYE NICYO ABASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA BO MU MURENGE WA GACURABWENGE AKARERE KA KAMONYI BAHURIRAHO

ihohoterwa, ubuzima bushaririye nicyo abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa gacurabwenge akarere ka kamonyi bahuriraho

umwe mu basigajwe inyuma n’amateka avugako bakorerwa ihohoterwa rituruka ku miryango bashatsemo cyane ko iyo miryango itorokesha abo basore baba babyaranye nabo aho aba basigajwe inyuma n’amateka batabasha kubashakisha kubera amikoro make ibyo bigatuma uburenganzira bw’abana babakomokaho butubahirizwa ndetse bakaba ntanaho banditswe mu irangamimerere

aba basigajwe inyuma namateka kandi bavugako leta itabitaho cyane ko babageraho nkiyo hari igikorwa runaka  kigiye kuba uyu mukecuru yagize ati”kagame ajya kwiyamamaza umurenge wazanye isima basiga amazu amwe andi ntibayasiga isima ndetse isima ziza gusubizwayo amazu yose atarangiye”

bamwe muri abo kandi bavuga ko babayeho nabi ndetse niyo miryango ibahagarariye ntayo bazi kuko itarabageraho bavugako babayeho muburyo bwo guca incuro bahingira rubanda ndetse bo bakaba ntamunsi cg haruguru yurugo bagira bakaba basaba ubuyobozi kuba babona aho bahinga nabo bakamera nkabandi baturage 

kubijyanye numwuga wabo wo guhinga bavugako bitagikorwa cyane kuko ntamafaranga bakuramo ndetse naho bakura ibumba ryo gukoresha ntago bakihabona usanga barashyizemo imyaka

ku bijyanye nibikorwa remezo bavugako bitabageraho ko nubizanye abasaba amafaranga badashobora kubona bakabisubizayo bitabagezeho

Unshinzwe irangamimerere madame M.Claire Umutesi avugako bagomba kubanza guhindura imyumvire bakabanza kwiyandikishaho abana bakabona kujya murukiko gushaka uburenganzira bw’umubyeyi (recherché de paternite) MAJ ikabafasha gutanga ikirego icyo urukiko rwanzuye bigashyirwa mu bikorwa n’umurenge

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close