AhabanzaAmakuruRwanda

Amafoto : Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye ibirori byo Kwihizihiza isabukuru y Imyaka 25 yo Kwibohora

Itariki ya 4 Nyakanga ni umunsi abanyarwanda batazibagirwa  mu buzima bw’amateka y”u Rwanda  kuko ariwo abanyarwanda  bakuwe mw’icuraburindi rya Jenoside  yo 1994 yatwaye ubuzima  bw’abatutsi Miliyoni akaba ari umunsi abanyarwanda bishimira ibyo bagezeho nyuma y’Imyaka 25 bibohoye

Guhera  kw’isaha ya saa moya uri Stade Amahoro i Remera, niho hakoraniye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri ibi birori bikomeye.

Ni umunsi haririmbwaho indirimbo zikomeye mu mateka y’igihugu, izirata ubutwari bw’Ingabo za RPA zari ziyobowe na Maj. Paul Kagame zigahagarika Jenoside, ku buryo ubu abanyarwanda babyina intsinzi umunsi ku wundi.

Abakuru b’ibihugu batandatu barimo Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Hage Geingob wa Namibia, Faure Essozimna Gnassingbe wa Togo, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, Mokgweetsi Eric Masisi wa Botswana nibo baraye bageze mu Rwanda bitabiriye uyu muhango.

Mu bandi bitabiriye harimo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo n’abandi.

Nkuko tudahwema kubagezaho Gahunda za Leta Kigalihit ibabereye kuri stade amahoro ahagiye kubera uwo muhango  wo kwizihiza isabukuru y’Imyaka 25 twibohoye.

Abayobozi bakuru batangiye kugera kuri Stade Amahoro. Ubimburiye ni Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Ali Kirunda Kivenjija na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa.

amasibo 22 y’abasirikare ba RDF n’Abapolisi y’u Rwanda  niyo batangije ibirori  muri Stade Amahoro..

10.35 Perezida Kagame amaze kugera kuri Stade Amahoro aho yakirijwe amashyi menshi. Abanyarwanda bitabiriye uyu muhango bose, bakomye amashyo ndetse bungikanya bavuga bati “Ni wowe, ni wowe”, intero imaze kumenyerwa ahantu hose Umukuru w’Igihugu ajya agahurira n’abaturage, igaragaza uburyo abanyarwanda bamukunda by’ikirenga.

Nyuma yo kuhagera kwa Perezida Kagame ari nawe mushyitsi mukuru, haririmbwe indirimbo yubahiriza igihugu “Rwanda Nziza” ndetse hagiye gukurikiraho akarasisi k’Ingabo na Polisi y’Igihugu mu masibo 22.

10h45 RDF Military Band niyo iri gususurutsa abanyarwanda muri aka kanya mu myiyerekano inyuze ijisho ndetse iri no kunyuzamo ikaririmba indirimbo zizwi na benshi nka ‘Ndandambara’ yamenyekanye cyane mu bihe byo kwiyamamaza bya Perezida Kagame mu 2017.

11h00 Akarasisi kagizwe n’amasibo 19 yo mu ngabo z’u Rwanda RDF harimo abiri agizwe n’abari n’abategarugori n’andi atatu ya Polisi y’Igihugu Kayobowe na Major General Jean Baptiste Ngiruwonsanga kakaba gasonjwe n’Indirimbo yubahiriza Igihugu

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Check Also

Close
Close