AhabanzaAmakuruRwanda

Rwanda: Abadepite nyafurika barasaba za Leta kuzamura umugore

Leta za Afurika ziyemeje gushiraho ingamba n’ibyemezo bijyanye no guha umugore ubushobozi kimwe n’umugabo kubijyanye n’ubuhinzi. Ibi bikaba byabereye i Kigali hamwe n’abadepite b’umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba mu rwego ryo kuzamura umgore mu nzego zitandukanye

Imibare yasohotse igaragaza ko 50 % by’abagore bo munsi y’ubutayu bwa Sahara  bashishikariye ubuhinzi. Nubwo bimeze bityo abo bagore ni abakene kandi aribo babyaza umusaruro icyitwa ubuhinzi.

Christopher Bazivamo ubarizwa mu muryango wa Afrika yUburasirazuba agaragaza ko hari aho usanga umugore ariwe ukuriye imirimo runaka y’ubuhinzi ariko ugasanga nta ruhare runini afite ku musaruro bikamera nk’aho bihariwe umugabo.

Yakomeje asobanura ko iyi nama irikubera i Kigali iribumare iminsi ine igamije kwigira hamwe uburyo umugorwe yazamurwa mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubuhinzi.

Uwar’uhagarariye FAO, ishami rishinzwe ibyo kurya ku isi, Dr Gualbert Gbèhounou yagaragaje imbogamizi ziboneka, ati mu mwaka wa 2017 abantu miliyoni 821 babuze ibyo kurya, abandi biliyoni imwe bahuye n’ikibazo cy’imire mibi n’abandi ibihundi bagahora bashonje.

Intumwa ziri muri iyi nama ni abadepite bavuye mu muryango wa Afrika y’uburasirazuba EALA, abagize umuryango wa Afrika y’Uburengerazuba, ECOWAS hamwe n’abadepite b’u Rwanda. Bose imvugo yari imwe yo kuzamura uburunganire mu nzego zitandukanye.

 

Aimant@Imboni.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close