AhabanzaHanze

RDC: Imwe mu migenzo y’amadini n’amatorero yakuweho kubera Ebola

Nyuma y’uko icyorezo cya Ebola kigeze mu Mujyi wa Goma, uhana imbibi n’u Rwanda, ndetse kigahitana umupasiteri, abayobozi b’amadini n’amatorero binjiye mu bukangurambaga bwo kwirinda iki cyorezo.

Kuri iki cyumweru mu nsengero zimwe na zimwe abayoboke bazo basuhuzanyaga bahana inkokora abandi bagakora ikimenyetso ariko badahuje ibiganza.

Nko ku itorero Arche de l’Alliance i Goma, Pasiteri Jean-Baptiste Kamba, yavuze ko bashyize abantu batatu ku miryango y’urusengero bafite ibyuma bipima ubushyuhe kandi bashyiraho aho gukarabira ahantu hatandukanye ndetse no ku bwinjiriro bunini.

Akomeza avuga ko bashishikariza abantu akamaro ko kugira imiti yica udukoko ku mubiri mu modoka zabo no mu nzu kuko udashobora kwirindira gusa mu rusengero ngo wibagirwe mu rugo.

Kiliziya Gatolika nayo ntiyasigaye inyuma mu gushishikariza abayoboke bayo kugira isuku kuko nabo babanzaga gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu kiliziya.

Umuyoboke wa Kiliziya Gatolika Louise Mbola yagize ati “Turimo gukaraba intoki zacu, inshuro nyinshi ntabwo ari buri wese ubyubahiriza ariko uyu munsi byabaye ikintu kidasanzwe”.

Hari kandi imwe mu migenzo yo mu nsengero yahindutse indi ikurwaho kubere imbaraga zashyizwe mu kurwanya Ebola.

Jean Marie Musubaru wo muri Kiliziya Gatolika yagize ati “Ntabwo tugikorana mu ntoki mu Kiliziya…iyo tuvuze ngo amahoro ya Kristu turabikora ariko ntabwo dukoranaho”.

Abantu 2500 bamaze kugaragaraho Ebola muri RDC, abarenga 1700 bamaze kwicwa nayo mu mwaka umwe gusa.

Abayoboke b’amadini barabanza gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu nsengero

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close