AhabanzaAmakuruImyidagaduro

Umurusiya w’ikirangirire mu mukino w’iteramakofi yakubiswe ingumi bimuviramo urupfu

Umurusiya wamamaye mu mukino w’ iteramakofi, Maxim Dadashev, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa ingumi n’Umunya-Puerto Rico, Subriel Mathias mu murwano wabahuje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu Mujyi wa Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

ESPN yatangaje ko Mathias yari yashegeshe Dadashev bikomeye bituma umutoza we Buddy McGirt, asaba ko umukino wahagarara ugeze ku gace ka 11 k’umurwano.

Ni umurwano wa mbere Dadashev yari arwanye ukarenga uduce 10 kuko imirwano itatu muri itanu iheruka ntiyarenzaga uduce dutanu, itarasozwa.

Aba bombi bari bahanganiye kuzahura na Josh Taylor mu guhatanira kwegukana umukandara mu mukino w’iteramakofi.

Dadashev w’imyaka 28 nyuma yo kwitabwaho ku kibuga, yajyanywe igitaraganya mu ivuriro rya UM Prince George’s Hospital Center nyuma yuko avanywe mu rurwaniro (ring) aruka, yanataye ubwenge.

Uyu mukinnyi yaje kugwa mu bitaro ku wa 23 Nyakanga 2019 nyuma yo kubagwa ubwonko bwari bwangijwe n’ingumi yakubiswe ndetse yari yatangiye kuviramo imbere.

Sosiyete ya Top Rank yakoranaga na Dadashev yemeje iby’urupfu rwe, inavuga ko yifatanyije n’umuryango we n’inshuti mu masengesho n’ibihe by’akababaro.

Yagize iti “Maxim Dadashev yapfuye muri iki gitondo nyuma y’imvune yagiriye mu murwano wabaye ku wa Gatanu. Dadashev yari umurwanyi ufite impano, yari umubyeyi ukunda abantu. Ibitekerezo byacu n’amasengesho biri kumwe na we.’’

Umugore wa Dadashev witwa Elizaveta Apushkina yari yagiye kurwaza umugabo we bafitanye umwana w’imyaka ibiri.

Urupfu rwa Dadashev rubaye urwa gatandatu rufitanye isano ya hafi n’imirwano rubayeho kuva mu 2016. Mbere ya Dadashev, inkuru iheruka ni iyo mu Ugushyingo 2018 aho Umutaliyani Christian Daghio yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri akubitiwe i Bangkok na Don Parueang.

Dadashev ukomoka mu Mujyi wa St. Petersburg mu Burusiya, yari afite agahigo ko gutsinda imirwano 13 mu gihe yatsinzwe inshuro imwe.

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofi mu Burusiya ryatangaje ko rigiye gutangira ipereza ku rupfu rwa Maxim Dadashev.

Maxim Dadashev yitabye Imana nyuma yo gukubitwa ingumi n’Umunya-Puerto Rico, Subriel Mathias mu murwano wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umurwano yarimo wahagaritswe ugeze mu gace ka 11, Maxim Dadashev yari yataye ubwenge

Dadashev yasigiye umugore we Elizaveta Apushkina umwana w’imyaka ibiri

Dadashev ukomoka mu Mujyi wa St. Petersburg mu Burusiya, yari afite agahigo ko gutsinda imirwano 13 muri 14 yakinnye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close