AhabanzaAmakuruUbuzima

Rubavu: Imipaka yombi yafunguwe

Umuturage uri ku mupaka w’u Rwanda na DRC abwiye Umuseke ko umupaka wongeye ugafungurwa. Ngo habanje gukorwa inama hagati y’ubuyobozi n’abaturage bumvikana ko abashobora kwambuka ari abafite ibintu bikomeye bagomba gukora ariko ntihagire ujyayo nta gahunda.

Bazindutse bagiye mu bucuruzi bwabo i Goma basanga imipaka irafunze

Uko byari byifashe mu gitondo:

 

Mu gitondo kuri uyu wa kane tariki ya 1 Kanama 2019, Abanyarwanda ntibemerewe kuhava bajya muri Congo Kinshasa, batambuka babanje kugaragaza ibyangombwa ni Abanyecongo baraye mu Rwanda, naho Abanyarwanda cyangwa Abanyecongo bari hakurya bashaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ntibabyemererwa. Birakorwa ku mipaka y’u Rwanda na DRC, ahitwa kuri Petite na Grande Barrière i Rubavu. Kuva hatangazwa ko hari undi muntu wishwe na Ebola mu mugi wa Goma ejo hashize ku wa Gatatu, imipaka yahise ifungwa.

Umuturage wo mu  Kagari ka Mbugangari, mu Murenge wa Rubavu, yari yatangarije Umuseke ko muri iki gitondo kuri uriya mupaka hazindukiye Ingabo na Polisi kugira ngo harebwe niba kiriya kemezo kiri gukurikizwa.

Umunyamakuru w’Umuseke uri i Rubavu ku mupaka, avuga ko hari abaturage benshi bari kwigizwagayo na Polisi y’u Rwanda yanga ko bajya muri Congo Kinshasa.

Ati: “Kuva mu masaha ya saa 6h00 za mu gitondo hari abantu benshi haba kuri Petite na Grande Barriere. Abaturage barahagaze kuri buri ruhande, Police irasaba bamwe gusubira mu ngo zabo.”

Yemeza ko nta muntu Polisi irahutaza ahubwo ko iri kubasaba gutaha bakajya gukora indi mirimo.

Polisi kandi iri kwemerera abaturage ba Congo Kinshasa baraye mu Rwanda gutaha. Bari kubanza bakerekana ikarita ibaranga ubundi bakabareka bagatambuka.

Ku rundi ruhande ariko nta Munyarwanda cyangwa umuturage wa Congo, uva muri DR.Congo ngo yemererwe kwinjira mu Rwanda, ndetse nta n’Umunyarwanda wemerewe kwambuka muri DR.Congo.

Umuturage w’i Rubavu yabwiye Umuseke ko yari yazindutse agiye kugurisha inyama i Goma agasanga umupaka ufunze.

Ngo n’ubwo inyama yari agiye kugurisha zahomba, ashima ikemezo cya Leta y’u Rwanda kuko kigamije kurengera ubuzima bw’abaturage bayo.

Ati: “Ntabwo Leta yacu yakwishimira ko tujya ahantu hari buduteze akaga. Inyama niyo zahomba ariko ntihagire Umunyarwanda urwara iyi ndwara mbi ngo ni Ebola. Ni ikemezo kiza turashimira Leta yacu.”

Umuseke wagerageje kuvugisha Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba ariko ntiyashobora kwitaba telefoni.

Kuri Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze ko imipaka y’u Rwanda i Rubavu idafunze.

 

Andi makuru yatangajwe na NewTimes, Amb.Nduhungirehe Olivier arivuguruza akemeza ko umupaka wa Rubavu ufunze.

Umuseke wagerageje kuvugana na Mayor wa Rubavu ntiyitaba telefoni, ariko muri video yatangajwe kuri twitter ya RBA, Mayor wa Rubavu, Habyarimana Gilbert yemeza ko umupaka wa Rubavu ufunze.

Ati “Twaganiriye n’abaturage ba Rubavu, tuya inama abaturage basanga ari byiza ko batakwirirwa bajya hakurya muri Congo kuko bamenye ko hariyo abarwayi ba Ebola…”

Mayor avuga ko bavuganye na Congo Kinshasa mbere yo gufunga umupaka, ngo na bo (Congo Kinshasa), abaturage babo babasha kwirinda.

Ati “Ni ngombwa ko dufata ingamba nk’uko twakomeje kuzifata kuko hakurya bimeze nabi.”

Misitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba na we avuga ibye, we yemeza ko umupaka wa Rubavu udafunze, ko icyakozwe ari ukongera ingamba zo gukumira Ebola. Ikinyamakuru Ukwezi cyasubiyemo ibyo yatangarije RBA.

 

Congo Kinshasa ntiyishimiye ko u Rwanda rwafunze umupaka itamenyeshejwe

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD cyavuze ko ubuyobozi bwo muri Congo Kinshasa bwafashe ikemezo cyo gufunga umupaka wa Rubavu nk’icyafashwe n’uruhande rumwe, bo batamenyeshejwe.

Basubiyemo ibivugwa na Serivise zishinzwe itumanaho muri Perezidansi ya Congo Kinshasa: kiti “Kuri icyo kemezo cy’uruhande rumwe cyafashwe n’inzego zo mu Rwanda, Abanyarwanda ntibemerewe kuva i Goma, ariko Abanyekongo, bashobora kuva i Gisenyi ariko bakabuzwa kwinjira.

Iki kemezo kibangamiye Abanyekongo benshi batutuye i Rubavu ariko bagakorera i Goma.”

Amagare y’abafite ubumuga bajyanaga kurangura i Goma yose araparitse

Abaturage ba DRC bari baraye mu Rwanda bemerewe gusubira iwabo ariko ntawe uva muri DRC ngo aze mu Rwanda

Bavuga ko ari ikemezo kiza kigamije gukumira ikibi mu Banyarwanda

 

src: umuseke

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close