
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA) bwatangaje ko imyiteguro yo kwagura umuhanda wa Giporoso-Masaka yatangiye, bikazajyana no kubaka umuhanda unyura hejuru uzwi nka flyover mu muhanda w’i Remera werekeza Ku cya Mitsingi.
Biteganywa ko uwo muhanda uzashyirwamo ibisate by’umuhanda bine, uzatangira kwagurwa guhera mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka wa 2025.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA Imena Munyampenda, yabwiye itangazamakuru ko uyu muhanda ugiye kwagurwa ufite uburebure bw’ibilometero 10.
Biteganywa ko agace k’a Remera kava kuri Prince House kugera ahitwa Ku cya Mitsingi ari ho hazashyirwa umuhanda unyura hejuru uzaba ufite ikilometero 1.2 kandi na wo ukazaba ufite ibisate by’umuhanda (lane) bine.
Munyampenda yagize ati: “Impamvu yo kubaka umuhanda unyura hejuru y’undi ni ukubera umuvundo ukabije w’ibinyabiziga ukunda kuba muri kariya gace.”
Biteganywa ko zimwe mu modoka zizajya zikoresha umuhanda unyura hejuru mu gihe izindi zizajya zikomereza mu wo hasi, ibyo bikaba byitezweho kugabanya umuvundo.
Munyampenda yahamije ko hakomeje ibikorwa byo gushakisha ba rwiyemezamirimo bubaka uwo muhanda, ingengo y’imari izakoreshwa mu kuwubaka ikana izatangazwa igihe isoko rizaba rimaze gutangwa.
Hagati aho, mu kwezi ka Kamena 2029, Leta y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa byasinyanye amasezerano ya miliyari zigera kuri 54 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 42.8) azifashishwa mu bikorwa birimo kwagura umuhanda w’ibilometero 10 Prince House-Giporoso-Masaka.
Umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka ukunda kwibasirwa n’umuvundo by’umwihariko bitewe n’imodoka z’abantu ku giti cyabo nyinshi ziwukoresha bava cyangwa bajya ku kazi, imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’amakamyo atwara imizigo mu cyanyan cyahariwe inganda i Masoro.
Umuhanda Numara kuzura witezweho uzarushaho guhuza Umujyi wa Kigali rwagati n’Icyanya cyahariwe Inganda cya Kigali ndetse n’Icyambu cyo ku Butaka cya Masaka, aho n’ikiguzi cy’ubwikorezi gishobora kuzagabanyuka.
Nanone kandi byitezweho ko kugera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bizarushaho koroha, ndetse no gukorana n’ibigo ndetse n’ubucuruzi bikorera kuri uwo muhanda bikazaba byoroshye kurushaho.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ivuga ko igishushanyo mbonera cy’ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali cyerekana ahagomba kongera aho imihanda igomba kugerekerana n’ahazashyirwa inzira zihariye cyane cyane mu gihe cy’imodoka nyinshi abantu bajya mu kazi cyangwa bataha.
Muri icyo gishushanyo mbonera kandi hashyizwe imbere ikoreshwa ry’amagare hashyirwaho n’inzira zayo kugira ngo abantu bashishikarizwe kuyakoresha.