
Umuhanzi Yampano aravuga ko yatangiye umwaka neza bitewe n’uko yari akabije inzozi zo kwinjira muri BK Arena bwa mbere ubwo yataramiraga muri iyo nyubako mu gitaramo cya New year Groove.
Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama, akavuga ko yari yararahiye ko nta na rimwe azinjira muri iyo nyubako atagiye kuririmba ibyo avuga ko bisa nko gukabya inzozi.
Yagize ati: “Nabonye y’uko ikintu umuntu asezeranyije umutima we nawe ubwe akakiha nk’intego kiba, ndibuka naravuze ngo ntabwo nzajya muri BK Arena ngiye kureba undi muhanzi, imyaka yose bizamfata ninshaka sinzanyijyemo ariko nzayijyemo ngiye kuririmba, byanyeretse ko icyo wiyemeje, ukacyatura n’umunwa wawe ukagiharanira ukigeraho.”
Uyu muhanzi avuga ko yatunguwe n’urukundo yagaragarijwe n’abakunzi b’umuziki we, binamusigira umukoro wo gukomeza gukora agaha Abanyarwanda ibihangano byiza kandi byihariye, akabifatanya no gusenga kuko ibyo yagezeho byose abikesha Imana.
Agaruka kuri The Ben watumye akabya inzozi ze zo kwinjira muri Bk Arena, uyu muhanzi yavuze ko hari izina yamuhaye kandi yifuza ko ryamufata kuko ari umuhanzi mwiza.
Ati: “Namwise Puff Daddy, ndashaka ko rimufata ku buryo bazajya bavuga ngo Tiger B bakongeraho na Puff Daddy, kubera ko ni mukuru, uretse no kuba ari mukuru mu muziki, afite n’ijisho rya mukuru, ndamushimira cyane we n’itsinda bafatanyije gutegura kiriya gitaramo, kandi yumve ko agaciro yahaye ibihangano byanjye, nanjye nzagaha barumuna banjye, nzakurikiza ibyo yanyeretse nka mukuru wanjye.”
Yampano avuga ko uyu mwaka awuteganyamo imishinga myinshi, yiganjemo gutanga ibihangano by’umwimerere birimo n’indirimbo azakorana na The Ben.
Yampano uzwi mu ndirimbo zitandukamye zirimo Meterese yafatanyije na Bushali, ‘Ngo’ yafatanyije na Papa Cyangwe, ‘Uwo muntu’ ari nayo yamenyekanyeho bwa mbere, n’izindi, avuga ko ubu yemerewe kujya muri BK Arena agiye kureba abandi bahanzi kuko yakabije inzozi z’ibyo yari yiyemeje.

