
Umuvugizi wungirije w’Umutwe wa M23, Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko ntawe uzi irengero rya Gen Pacifique Ntawunguka (Omega) wari Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi), nubwo bivugwa ko yishwe.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye mu mpera za Mutarama 2025. Bivugwa ko yaguye mu mirwano yahanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo ririmo na FDLR, muri teritwari ya Nyiragongo.
Ntawunguka yari azwi ku yandi mazina nka Mulefu, Nzeri na Israël. Ni we wari Umuyobozi w’ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi).
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yavuze ko kugeza ubu, umurambo wa Gen Omega utaraboneka.
Ati “Gen Omega amakuru ye muzayamenya, tuzayatangaza vuba aha, turacyamushakisha. Njye nageze mu ndaki ye, indaki ya Gen Omega, iri Kanyamahoro, munsi y’Ikirunga cya Nyiragongo. Ntawurimo ariko n’umurambo we ntawo twabonye.”
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994, Omega yayoboraga Batayo ya 94 yakoreraga mu Mutara, atsindwa n’Ingabo za RPA Inkotanyi. Uru rugamba yanarukomerekeyemo ukuguru mbere yo guhungira i Kigali. Nyuma yo gutsindwa kw’ingabo zahoze ari iza FAR, Omega kimwe n’abandi yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu bihe bitandukanye uyu mugabo yagiye yingingirwa gutaha mu Rwanda, akavunira ibiti mu matwi. Ni ingingo yanagarutsweho na Gen (Rtd) James Kabarebe mu 2016.
Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko ubwe yihamagariye Omega, amusaba gutaha, undi amubwira ko azasubira mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo.
