
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane bifitanye.
Yagize ati “U Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”
Ibiganiro Minisitiri Nduhungirehe avuga bikomeje birimo ibyahurije mu Rwanda abayobozi bo mu nzego z’ubutasi z’ibihugu byombi mu byumweru bibiri bishize, n’ibyazihurije mu Ntara ya Kirundo tariki ya 10 Werurwe 2025.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye mu mpera za 2023, ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye igitero muri Zone Gatumba, i Bujumbura.
Ni ikirego u Rwanda rwamaganye, rusobanura ko rutigeze rukorana n’uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Ibi bisobanuro Leta y’u Burundi yarabyirengagije, muri Mutarama 2024 ifunga imipaka yo ku butaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda; isobanura ko byakozwe kugira ngo umutekano ubungabungwe.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wari uyobowe na Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, ushingiye ku ntego wihaye wo koroshya ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu biwugize, wagerageje kuganiriza abayobozi b’ibihugu byombi kugira ngo biyunge.
Muri Nyakanga 2024, muri Zanzibar habaye umwiherero w’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri EAC. Icyo gihe Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, bemeranyije ko ibihugu byombi bizikemurira aya makimbirane bidasabye umuhuza.
Muri Zanzibar hafashwe umwanzuro wemeza ko intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi zizahura bitarenze mu Ukwakira 2024, ziganire, gusa ntabwo zahuye kuko byasaga n’aho intambwe yari yatewe yasubiraga inyuma.
Minisitiri Nduhungirehe muri Nzeri 2024 yagaragaje ko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe, atanga icyizere ko amakimbirane ari hagati yabo azakemurwa n’ubuyobozi bw’impande zombi, kuko bafite ubushake.
Yagize ati “Abanyarwanda n’Abarundi turi abavandimwe, kandi ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi burahari.”
Intangiriro z’umwaka wa 2025 zabaye mbi cyane mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi kuko mu mpera za Mutarama, Perezida Ndayishimiye yumvikanye yibasira u Rwanda bikomeye, agaragaza ko yiteguye guhangana na rwo.
Ni amagambo yibutsaga ayo yavugiye i Kinshasa muri Mutarama 2024, ko azafasha urubyiruko rw’u Rwanda guhindura ubutegetsi kuko ngo ruraboshywe mu karere.
Tariki ya 11 Gashyantare, Ndayishimiye yasuye Intara ya Kirundo yegereye u Rwanda, abwira abaturage baho ko Abarundi biteguye gutsinda Abanyarwanda, bagashimangira amateka yo kuva ku ngoma ya cyami.
Ati “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha. Ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye?”
Ubwo Ndayishimiye yaganiraga n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi tariki ya 27 Gashyantare, yahinduye imvugo, ababwira ko igihugu cyabo cyiteguye kuganira n’u Rwanda kugira ngo bikemure amakimbirane.
Ati “Mu rwego rwo kwirinda intambara hagati y’ibihugu byombi, twemera gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro. Ni byo twakoze kuva mu 2020. U Burundi bwatangije ibiganiro hagati yabwo n’u Rwanda. Kugeza uyu munsi, u Burundi buracyiteguye kuganira n’u Rwanda kugira ngo bikemure ikibazo kiri hagati y’impande zombi.”
Si ubwa mbere u Rwanda n’u Burundi bigiranye amakimbirane, bikanayakemura kuko nyuma y’aho hagati ya 2015 na 2020 umubano wabyo uzambye, na bwo byaraganiriye, imipaka yari yarafunzwe irafungurwa.
