
Umujyi wa Londres n’uwa Manchester yashyizwe ku rutonde rw’izakira imikino ya Shampiyona ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) mu 2026 no mu 2027.
Umukino wa mbere uzabera mu Bwongereza uzakirirwa mu Mujyi wa Londres kuri O2 Arena, ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, uhuze Orlando Magic na Memphis Grizzlies.
Uyu ni umukino wa mbere uzaba ubereye muri iki guhugu kuva muri Mutarama 2019, dore ko uheruka wahuje Washington Wizards yatsinze New York Knicks amanota 101-100.
Nyuma y’uyu mukino hazaba hateganyijwe undi uzaba mu 2027 ukabera mu Mujyi wa Manchester mu nzu ya Co-op Live, amakipe azawukina akaba azamenyekana mbere y’uko uwo mwaka w’imikino utangira.
Uyu mujyi uheruka kwakira umukino wa NBA ubwo Oklahoma City Thunder na Philadelphia 76ers ziteguraga umwaka w’imikino, mu Ukwakira 2013 muri AO Arena.
Indi mikino izabera i Burayi harimo uwa Orlando Magic na Memphis Grizzlies uzakinirwa i Berlin muri Uber Arena mu 2026. Iki kibuga kikaba kizakira undi mukino mu 2027. Undi mujyi uzakira imikino ni Paris mu Bufaransa mu 2027 na 2028.
Umwaka w’imikino wa 2025/26 muri NBA uzatangira tariki ya 21 Ukwakira 2025.
Umujyi wa Londres n’uwa Manchester izakira imikino ya NBA