
Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko nta muntu ugomba kugena uko u Rwanda rugomba kubaho, asaba Ingabo z’u Rwanda kugaragariza ukuri abaruharabika, ushaka kuzana intambara bakamurasa mu buryo bwo gukomeza kurinda ubusugire bw’igihugu n’Abanyarwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2025 ubwo yaganirizaga abasirikare, abapolisi n’abacungagereza barenga 6000 mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Ntara y’Iburasirazuba.
Perezida Kagame yashimiye aba basirikare ku kazi kenshi, gakomeye, ka ngombwa bamaze igihe bakora ndetse bakorera Igihugu na bo batisize.
Yavuze ko amateka y’u Rwanda yigishije Abanyarwanda byinshi bagomba kubakiraho, birimo akababaro, ibihe bikomeye ariko agaragaza ko icyangombwa ari uko u Rwanda rutazimira.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo hari abashaka kwigira nk’aho baremye abandi, ariko agaragaza ko atari byo.Yavuze ko niba hari n’abaremye abandi, abo ari ab’ahandi aho kuba abo mu Rwanda.
Ati “Icyo bivuze ni uko twebwe nk’abantu twigenera twibeshaho, n’iyo ibikubeshaho bitaba byuzuye bikaba byaturuka ahandi bigomba kwiyongera ku byawe, ntabwo biza bisimbura ibyawe. Ntabwo biza bikwambura uburenganzira wifiteho, bw’icyo uri cyo…. byiyongera ku byawe ndetse ukaba wanashimira uwabiguhaye.”
Perezida Kagame yavuze ko uwaha Abanyarwanda icyo ari cyo cyose, bitamuha uburenganzira bwo kwitwara nk’uwabaremye.
Yabwiye abo mu nzego z’umutekano ko bafite inshingano nini, haba ku Gihugu n’iyo kurinda Abanyarwanda bakumira ibirura bihora bishaka gucuza Abanyarwanda ibyabo.
Ati “Hari abantu b’ibirura, uhindukira wareba hirya bagashikuza akawe bakagatwara cyangwa se na we bakagutwara. RDF ishinzwe kurinda Abanyarwanda kugira ngo batazaribwa n’ibirura.”
Yavuze ko nta myaka itatu cyangwa itanu ishira hatabayeho icyugariza u Rwanda, nyamara kitaruturutseho, ahubwo cyaturutse ahandi.
Yavuze ko u Rwanda rutajya rushotorana, icyakora iyo hagize icyugariza u Rwanda, ingabo zarwo ziba zigomba kuhaba zikarasana.
Ati “Kandi kurasana bivuze ko hari abapfa, abakomereka ariko intego ntabwo ari ukwica cyangwa gukomeretsa, keretse iyo abandi batumva u Rwanda batanarukunda, barutejeho intambara. Icyo gihe wa mwuga ni ho uzira mu nshingano nyakuri. Icyo gihe intambara irarwanwa.”
Yibukije Ingabo z’u Rwanda ko iyo bibaye ngombwa ko zinjira mu ntambara, bigomba kuba ihame ko ziyitsinda, bitari ukurwana birimo kubabarira, ahubwo ari ukubikomeza, abanzi b’u Rwanda bakicuza impamvu barushojeho intambara.
Ni kenshi Abatifuriza u Rwanda ineza, bagaragaje ko bazarutera, bagakuraho ubuyobozi buriho bagashyiraho abo bashaka, ndetse bakica cyangwa bagakiza abo bashaka
Perezida Kagame abakomozaho yagize ati “Tugomba guhora twiteguye kuko ukugirira nabi ntitumenya aho avuye, ntitumeya igihe abishakiye.”

Perezida Kagame yibukije ko guhangana n’abashaka kugirira nabi u Rwanda bisaba Abanyarwanda byinshi, birimo kumva neza inshingano, ukora agakora nk’uwikorera no mu bihe bivunanye, hanyuma bagafatanya n’Abanyarwanda bose.
Ibyo byunganirwa no kugira ikinyabupfura kuko gituma umuntu ahora yitaye ku nshingano afite n’uko agomba kuzuzuza.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo guhabwa ubumenyi, Ingabo z’u Rwanda ziba zigomba kwita ku cyo kubushyira mu bikorwa, bakamenya gukoresha ibikoresho mu guhangana n’umwanzi.
Ati “Niba ari ugukoresha imbunda, ugomba kwiga kuzikoresha kugira ngo urase umwanzi, kurasa uwakuzanyeho intambara. Ntabwo ari ugufata imbarutso ukarasa amasasu. Aho ntabwo uba warwanye.”
Yakomeje ati “Ririya sasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo warigeneye. Gufora murabizi, … urafora rikagenda ugahamya. Iyo ugiye gutangira rimwe, abiri, atatu, udahamya haba hari ikibazo, yaba ku masomo cyangwa kuri wowe.”
Yagaragaje ko ukora uko, akaba yakoresha amasasu 10 agerageza guhamya intego, kubona amikoro yo kugura amasasu yo kwangiza bizagorana kuko na yo ahenda.
Ati “Hari amasasu asigaye ahenze cyane. Hari igisasu kimwe gisigaye kigura nka 3000$, 5000$ kuri kimwe. Niba hari icyo ugomba guhanura mu kirere, ukohereza ikindi ushahusha, kimwe 5000$, wohereje ikindi cya 5000$ urahushije, wohereje ikindi, ubwo ntibibaye 15000$, iyo ntambara uzayirwana ute? Ayo mikoro azava he? Ni ukuvuga ngo urafasha umwanzi.”
Perezida Kagame yasabye Ingabo z’u Rwanda kumenya guhamya, bakamenya gukoresha ibikoresho u Rwanda rufite, bitari byo kwishingikiriza ku ndagu, kuko ujijinganyije ahatakaza ubuzima, kuko “uzakubeshya ko hari ibindi bibigena, azaba yakuguriye isanduku bazakubikamo.”
Yibukije ko kandi natuzuza inshingano, iyo sanduku azaba yayishyizemo n’abandi yari akwiriye kurinda kuko azaba yabategeje umwanzi.
Ibikoresho, ibikorwaremezo, ubumenyi, ubushake, ikinyabupfura ni byo Umukuru w’Igihugu yavuze ko bigomba kuranga umusirikare w’u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abahora u Rwanda ubusa, bakaruhora uko rumeze ariko hari hari abo u Rwanda rufite icyo bapfa na rwo, atanga urugero ku Nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda.
Ati “Aba mujya mwumva FDLR n’abandi babashyigikiye, bo dufitanye ikibazo pe! Ariko abashyigikira ni abanzi bizanye gusa, badushakaho ibibazo. Ni bo bavamo, abavuga ko bazatugirira nabi, bakanabivuga ku mugaragaro nta n’isoni.”
Yavuze ibibazo u Rwanda rwahuye na byo mu myaka 31 ishize, atari Interahamwe cyangwa abazishyigikira gusa babigiramo uruhare, ahubwo hari n’abandi bo mu bihugu byiyita ko biteye imbere, bakabikora ku mpamvu nyinshi.

Ati “Nyuma yabyo bagerageje gushisha urwo ruhare. Baragenda bagahindura amateka ukundi, ndetse bagashaka kwerekana ko abishwe ari bo ikibazo cyaturutseho. Ni nko kuvuga ngo ni bo babiteye. Icyo buvuze barakwibagiza ya mateka bagizemo uruhare, wowe we kubabonamo, ahubwo ibibazo bisigare hagati yacu nk’Abanyarwanda.”
Perezida yibukije igihe Jenoside yabaga, umuntu akavugira muri Loni, ko nta Jenoside iri kubera mu Rwanda, nk’uburyo bwo kugaragaza ko ari ubucucu bw’Abanyafurika, mu buryo bwo kwikura mu byo bateje.
Ati “Ubucucu bw’Abahutu n’Abatutsi mu Rwanda, ubucucu bw’Abanyarwanda bicanye. Ni ko bashaka ko abantu bagomba kubyumva.”
Perezida Kagame yabwiye Ingabo z’u Rwanda ko zitagomba kubibona uko kuko u Rwanda ari urw’Abanyarwanda bagomba kurugira uko rukwiye kuba, bakaba uko bashaka kuba.
Nko mu mezi umunani ashize, Umutwe wa 23 wabohoye ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Pepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu buryo bwo kurengera Abanye-Congo bicwaga bazira uko bavutse.
Nubwo bitashimishije abo mu Burengerazuba bw’Isi badahwema gusiga icyasha abo muri uyu mutwe, umutekano wagarutse mu bice ugenzura kurusha uko byigeze kumera mu myaka yabanje yose.
Perezida Kagame ati “Ariko siko buri wese abibona, bitari uko atari byo ahubwo Abanyamakuru, ibyo bihugu bya mpatsibihugu, bigashaka kwerekana ko ikibazo ari AFC/M23 n’u Rwanda, RDF. Niyo RDF iza kuba iriyo ibyo bavuga ntabwo ari byo yakora.”
Arakomeza ati “Muribuka abacancuro banyuze hano n’abandi bagaherekezwa, bagasezerwaho neza mu mahoro. Ni RDF yabikoze. Niba ari abicanyi iba yarabishe. None se ni ko byagenze?”
Yagaragaje ko atumva impamvu RDF isigwa icyasha, nyamara imitwe nka FDLR, Wazalendo n’indi ifatanya na RDC kwica abaturage bayo iterwa icyuhagiro amabi yabo akirengagizwa, agaragaza ko ari ko bene abo bashaka ko biboneka, ko ikibazo cyose cyo muri RDC gishyirwa ku Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose bikwiriye kumvisha Abanyarwanda ko bagomba guhora biteguye guhangana n’ibibazo ntibarambiwe, hagakorwa ibintu byinshi birenze amikoro u Rwanda rufite.

Ati “Mozambique, Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo. N’abo mu Burasirazuba bwa Congo iyo badusaba imfashanyo tuba twarayibahaye, usibye kutuzanaho ibibazo […] ariko iyo bashaka ko dufatanya kugira ngo bagire umutekano natwe tuwugire, rwose ni yo yari intego yacu igihe cyose.”
Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’ababishaka ndetse n’ababirusabye, kuko aho twagiye tujya hose ni ab’ibyo bihugu bagiye babidusaba, ntabwo twagiye gusaba ntabwo turi abacancuro.”
Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku zindi ntambara u Rwanda rurwana, agaragaza uburyo imiryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu, yitwara nk’aho Abanyarwanda bo batagira ubwo burenganzira.
Ati “Kandi amateka yacu atwereka ko ahubwo ari twe tubukeneye kurusha. Intambara zihindura irura, hari intambara z’amasasu hari izindi zirimo ubwenge bw’inshi, bakakwitirira icyo utari cyo, bakakwitirira icyo utakoze. Urugamba rwo guharabika ni rwo rusa nk’aho rugezweho kuri twe. Ariko na rwo murufitiye intwaro sinzi impamvu namwe mutarurwana. Mwananirwa kuvuga mwabishatse?”
Yasabye abo mu nzego z’umutekano gusubiza bene abo baharabika u Rwanda bitwaje imbuga nkoranyambaga, agaragaza ko ntawe uhejweho, ubeshya bakamunyomoza.
Ati “Ibyo byamunanira, yazana intambara mukamurasa. Ntimukiritwe mwivuna, muhangayika. Aho tuzajya gushoza intambara mu kindi gihugu […] Ntabwo turi ba gashozantambara ariko kuba ba karwanantambara bo turi bo. Biterwa n’aho tuyirwanira n’uko yaje n’ibitureba muri iyo ntambara.”
Perezida Kagame kandi yabwiye abo mu nzego z’umutekano ko kwita ku nshingano bafite neza, bikunda iyo umuntu ameze neza abasaba kwita ku buzima bwabo bafashijwemo n’inzego z’ubuyobozi.
