
Meya w’umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Kifara Kapenda Kik’v, yatumije inama y’igitaraganya nyuma y’aho abarwanyi b’ihuriro Wazalendo bakoze imyigaragambyo yo kurwanya icyemezo cya Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo koherezayo Brig Gen Olivier Gasita.
Mu Ukuboza 2024, Perezida Tshisekedi yagize Brig Gen Gasita Umuyobozi wungirije w’akarere ka gisirikare ka 33 ushinzwe ibikorwa by’igisirikare n’ubutasi. Ibiro bye byagombaga kuba biri mu mujyi wa Uvira.
Kuva tariki ya 2 Nzeri 2025, Wazalendo bafunze umuhanda wo muri Uvira n’ibikorwa biteza imbere abaturage, basobanura ko bamenye ko Brig Gen Gasita yahageze. Bamenyesheje ubuyobozi ko bazahagarika iyi myigaragambyo mu gihe bazaba babonye uyu musirikare avuye muri aka gace, agasubira iyo yavuye.
Bashingiye ku kuba Brig Gen Gasita ari Umunyamulenge, abarwanyi ba Wazalendo bavuze ko ari Umunyarwanda ushobora gukorera mu nyungu z’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC, bityo ko badashobora kumwemera.
Umwe muri Wazalendo yagize ati “Hano ntabwo dushaka uriya Munyarwanda. Uku mubona ibintu byazambye muri Uvira, biterwa na Gasita wiyita Général Umunyamulenge, Umututsi. Ntitumushaka hano.”
Uwiyita ‘Général’ Rene Itongwa yavuze ko Brig Gen. Gasita afite imyumvire ya M23, bityo ko ari yo mpamvu Wazalendo bamwanze. Ati “Ejo twaganiriye na Komanda w’akarere, tumubwira ko tudashaka Gasita, tumubwira ko agenda.”
Brig Gen. Gasita aracyari muri Uvira, abarwanyi ba Wazalendo na bo bakomeje imyigaragambyo isaba ko agenda. Meya Kifara kuri uyu wa 4 Nzeri yatangaje ko bibabaje kuba ibikorwa byo muri uyu mujyi byahagaritswe n’abanze icyemezo cya Perezida Tshisekedi.
Ati “Birababaje ko mu minsi ibiri twabonye ihagarikwa ry’ibikorwa mu mujyi wa Uvira, nyuma yo kwanga icyemezo cy’Umuyobozi w’Ikirenga, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo hatabayemo kuvugana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”
Meya Kifara yasabye ko hateguwa inama yihutirwa yiga kuri iki kibazo, ibera mu cyumba cy’inama cy’umujyi wa Uvira mu gitondo cyo ku wa 5 Nzeri, yibutsa Abanye-Congo ko bakwiye kubaha inzego z’igihugu na Perezida wacyo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko imiryango mpuzamahanga ikwiye gufatira urugero ku ivangura riri gukorerwa Brig Gen Gasita mu gukurikirana ubugizi bwa nabi bukorwa n’iri huriro rishyigikiwe na Leta ya RDC.
Yagize ati “Aya ni amakuru y’ingenzi kandi y’impamo akeneye kwitabwaho byihutirwa, cyane cyane n’imiryango yo mu karere na mpuzamahanga ikora raporo ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC.”
Wazalendo n’imitwe bikorana irimo FDLR, ingabo za RDC n’iz’u Burundi byamunzwe n’urwango bifitiye abantu bose bo mu bwoko bw’Abatutsi. Umunsi ku wundi byifatanya mu kubagirira nabi.
