
Uyu mushinga w’impapuro 17 ushingiye ku mahame agenga ubufatanye mu by’ubukungu u Rwanda na RDC byashyizeho umukono tariki ya 1 Kanama 2025, bibifashijwemo na Amerika.
Amahame yo muri Kanama agenga ubufatanye mu gutunganya ingufu, kubyaza umusaruro ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka ibikorwaremezo birimo ibyifashishwa mu bwikorezi n’amasoko, imicungire ya pariki n’ubukerarugendo no guteza imbere ubuzima rusange.
Imwe mu ngingo zikubiye muri uyu mushinga ivuga ko ibi bihugu byombi bizakorana na Amerika n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gutunganya amabwiriza n’amavugurura bigamije kugabanya ibyago ishoramari ry’abikorera rishobora guhura na byo mu bucuruzi.
Indi ivuga ko abo ku ruhande rutari u Rwanda na RDC bazajya bagenzura ibirombe by’amabuye y’agaciro, bifatanye n’abikorera mu gushyira ku mipaka uduce tuzaharirwa ubucuruzi.
Umushinga w’aya masezerano uteganya uburyo bw’ubufatanye burimo inama ngarukamwaka yo ku rwego rwo hejuru irebana n’ubufatanye mu by’ubukungu ku rwego rw’akarere, n’izindi nama zishamikiyeho zirimo iz’amatsinda tekiniki.
Muri iki gihe, uyu mushinga uri gusuzumwa n’u Rwanda, RDC n’abafatanyabikorwa barimo abo mu rwego rw’abikorera, banki n’ibigo bitandukanye.
Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’Ukwakira 2025, abahagarariye ibihugu byombi bazanoza uyu mushinga, kandi nihatagira igihinduka, amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu azasinywa mu mpera z’uko kwezi.
Perezida Donald Trump wa Amerika yagaragaje kenshi ko amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu azaba ari yo ya nyuma aherekeza ay’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena, kandi ko azashyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu i Washington.
Nubwo Amerika ishaka ko amasezerano y’ubukungu asinywa bidatinze, haracyari imbogamizi ikomeye yo kuba Leta ya RDC itaratangira gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR; ibyari gutuma u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Gahunda yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho yari yarahawe iminsi 90. Gusa kugeza ubu, nta cyizere cy’uko izatangira vuba kuko Leta ya RDC yakomeje kwinangira.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ngoga Martin, tariki ya 22 Kanama yabwiye akanama kawo gashinzwe umutekano ko mu nama y’urwego ruhuriweho rw’umutekano yabereye muri Ethiopia mu ntangiriro z’uko kwezi, Leta ya RDC yanze gutangira gusenya FDLR.

