
Tariki ya 25 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida wa Repubulika yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda asimbuye John Rwangombwa, aba umugore wa mbere ugiye kuri uwo mwanya.
Yari amaze imyaka ine ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva mu 2021.
John Rwangombwa yasimbuye yari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda kuva mu 2013. Bivuze ko yari asoje manda ze ebyiri kuko umuntu uri muri izi nshingano aba afite manda y’imyaka itandatu, yongerwa rimwe.
Hakuziyaremye wanyuze mu mirimo itandukanye irimo no kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yerekanye ko ashima icyizere akomeje kugirirwa na Perezida Paul Kagame wamugize Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yagaragaje uko yakiriye inshingano nshya, ibyo yiteguye gushyiramo imbaraga n’uko Banki Nkuru y’u Rwanda ihagaze mu guhangana n’igishobora guhungabanya ubukungu bw’igihugu.
IGIHE: Mwakiriye mute guhabwa inshingano zo kuba Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu?
Ntabwo ari ikintu umuntu aba yiteguye kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni we ufite inshingano zo gushyiraho abayobozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda. Nabyakiranye ibyishimo ariko no gushima icyo cyizere nagiriwe na Perezida wa Repubulika n’icyo akomeje kungirira mu mirimo itandukanye yo gukorera u Rwanda.
Muri BNR nk’uko mubizi nari maze imyaka ine ndi Guverineri wungirije akaba atari banki ntazi ahubwo ni ugukomeza akazi no gufatanya na bagenzi banjye tugakomeza inshingano.
IGIHE: Biguteye ishema bingana iki kuba ari wowe mugore wa mbere mu mateka y’u Rwanda, uyoboye Banki Nkuru y’Igihugu?
Ntabwo ari amateka agiye kwandikwa ubu ahubwo ni amateka yanditswe kubera ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu buha amahirwe angana abagore n’abagabo b’Abanyarwanda kuba bagira uruhare mu kubaka igihugu.
Ibyo byose byaturutse ku byashyizwemo ingufu na Guverinoma yacu, n’umuyobozi wacu, byerekana ko iyo umuntu ashoboye akazi, bitarindira kureba niba ari umugore cyangwa ari umugabo.
Nanavuga ko nubwo nta mugore wari warayiyoboye ariko hari abandi babiri bari barabaye ba Guverineri bungirije, ubwo hari umusanzu batanze bituma abantu bizera ko umugore muri izo nshingano na we azishoboye.
IGIHE: Mwiteguye mute rero kwinjira muri izo nshingano?
Ni inshingano zikomeye kandi umuntu atavuga ko azikora wenyine, kuba dufite abo dukorana bashoboye, yaba mu nama y’ubuyobozi ya BNR, yaba ndetse no mu bakozi bose ba BNR ni abakozi bose bitanga, b’abahanga akaba ari ho nshingira ko izo nshingano tuzazishobora turi hamwe.
Mu byo dushinzwe byo kuyobora ubukungu ntabwo dukora twenyine, dukorana n’izindi nzego zitandukanye, twari dusanzwe tunakorana. Ntabwo ari ibintu bishya ahubwo ubu ni ugukomeza kubakira kuri uwo musingi ukomeye mu gukomeza kuzuza inshingano neza.
Murabizi ko na gahunda ya Leta ya NST2 idusaba kwihutisha iterambere ry’ubukungu ndetse dufite n’icyerekezo 2050 na cyo kidusaba gukora cyane kugira ngo tujye mu bihugu bifite ubukungu bwisumbuye. Izo ni intego twari dusanganywe n’ubundi ubwo ni ugukomeza imihigo.
Ni he mugiye gushyira imbaraga?
Turakomeza gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa igenamigambi dufite ry’imyaka itanu ndetse no gukora ibyo dufite.
Inshingano ya mbere ni ukubungabunga urwego rw’imari kugira ngo rutajegajega no kureba ko ibiciro ku masoko bitazamuka ku kigero kiri hejuru cyane.
Hari kandi izindi nshingano nko kurengera umuguzi wa serivisi z’imari ndetse no guteza imbere urwego rw’imari.
Ikindi kigaragara ni uko turi mu gihe ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ryateye imbere mu Rwanda ariko dushaka ko rikomeza gutera imbere ku buryo abakoresha serivisi z’imari babona serivisi zinoze kandi zitabahenze.
Hari kuba twaratangije igicumbi cy’imari mu Rwanda Kigali International Finance Centre nacyo ni ugukomeza gufatanya na bagenzi bacu bo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kugira ngo gikomeze gutera imbere, haze abashoramari benshi muri serivisi z’imari zitandukanye.
Ikindi ni uko twifuza ko isoko ry’imari n’imigabane rikomeza gukura. Nka Banki Nkuru y’u Rwanda tubigiramo uruhare. Nk’uko mubizi nitwe dushyira impapuro mpeshwamwenda za Guverinoma, turashaka ko abantu bakomeza kuryitabira kandi tukagenda tubona ko rikura, rikagenda ritanga amafaranga mu nzego z’igihugu cyacu.
Hakorwa iki mu kubaka ubukungu bw’u Rwanda butajegajega?
Ubu urwego rw’ubukungu rumeze neza, iyo murebye icya mbere nk’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, nubwo imyaka ya 2022 na 2023 twari twagize umuvuduko urenze 10% twari tugeze kuri 14% muri 2023, ariko ubu murabona ko byagabanutse kuko umwaka ushize twari ku mpuzandengo ya 4,7%.
Iyo turebye urwego rwacu rw’imari ni urwego rufite ubutajegajega kandi rukomeje gukura, byaba imari shingiro, ndetse n’urwunguko.
Ubona ko rukomeye kandi rukomeje gukura no gutanga umusaruro haba mu mabanki, mu bwishingizi ndetse no mu bigo by’imari biciriritse.
Nta mpungenge ko ibiciro bishobora gukomeza kuzamuka ku masoko?
Oya, ubu ubona ko umuvuduko wo kuzamuka kw’ibiciro wagabanutse kandi uracyari muri cya kigero cyegereye 5%, tuba twumva ko ari ikigero cyiza gituma ubukungu bwacu bukomeza gukura kandi nta mbogamizi.
Ni ngamba ki zihari mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryifashishwa mu rwego rw’imari?
Murabizi ko muri iki cyumweru twari dufite inama mpuzamahanga yitwa Inclusive Fintech Forum ijyanye no kureba uko twakomeza guteza imbere ikoranabuhanga muri serivisi z’imari.
Hari ingamba igihugu cyafashe, gishyiraho Politiki nshya ya Fintech. Icya mbere igamije ni ukongera ubumenyi mu bigendanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’imari, ubundi tubibona cyane mu birebana na serivisi zo kwishyurana ariko na serivisi z’amabanki no mu bwishingizi bakomeje gukoresha ikoranabuhanga.
Ikindi ni ukugira ngo turebe uko twashyiraho amategeko aboneye ashobora kurinda urwego rw’imari kuko ikoranabuhanga na ryo hari ibindi bibazo rishobora gutera nk’ubujura cyangwa ibyaha byifashishwa ikoranabuhanga, ari nako tunafasha abashoramari bashaka gushora muri urwo rwego kuba baza mu Rwanda.
Ikindi ni ukugira ngo izo Fintech ndetse n’abashoramari bo mu Rwanda cyane cyane urubyiruko tububakire, ubushobozi kandi tunababonere abafatanyabikorwa mu bigo by’imari binini bashobora gukorana nabo, urwo rwego rukaba rwakura rukagera ku rwego mpuzamahanga twifuza.

Ubu twakwishimira urwego tugezeho nk’u Rwanda kuko iyo urebye amafaranga ahererekanywa hakoreshejwe ikoranabuhanga byaba kuri Mobile Money, no mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse, ubona ko ubu bigeze ku kigero cya 300% ry’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Bigitangira mu myaka nka 15 ishize byari kuri 0,3% uwo muvuduko wiyongereye cyane mu bihe bya Covid-19 aho abantu bari batangiye kwitabira gukoresha cyane ikoranabuhanga tukabona ko uburyo bwa Cashless bushinze imizi. Aho rero ni ho dushaka kugira ngo n’abo bitarageraho bikomeza kubageraho.
Ikindi hari n’umushinga wa e-cash wo gutuma amabanki ndetse n’ibigo bya mobile money bihurizwa hamwe. Mwabonye ko ubu umuntu ufite simukadi ya MTN yohereza amafaranga kuri Airtel nta kibazo n’amabanki ushobora gukura amafaranga kuri konti ya banki ukayashyira kuri konti ya mobile money.
Turagira ngo ibigo byose bihurizwe hamwe kandi ni umushinga tubona ko uzatuma ibyo bigo byose bishobora kwihuta kandi twizera ko n’ibiciro byo guhererekanya amafaranga bizagabanuka.
Gahunda yo gukoresha ifaranga koranabuhanga igeze he?
Ni gahunda ndende ariko na none twitondera, kuko turashaka ko iryo faranga koranabuhanga niba ryemejwe ko ritangira, rizaba ari ifaranga koko ritanga umutekano usesuye kandi tubona ko ryagirira akamaro Abanyarwanda.
Igice cya mbere cy’ubushakashatsi cyararangiye, twanagiye duhura n’inzego zitandukanye tunasaba abaturage ibitekerezo byabo ku byavuye muri ubwo bushakashatsi kugira ngo dutangire igerageza rito ry’iryo faranga kandi ubu niho tugeze.
Ndizera ko mu mezi atanu cyangwa atandatu ari imbere tuzabagaragariza ibyavuye muri ryo gerageza. Twabona ko iryo faranga koranabuhanga koko amahirwe turyitezemo muri iryo ryerageza byerekanye ko bishoboka, tukaba twatangira igerageza risesuye ku baturage bake b’u Rwanda bagatangira kurikoresha hanyuma ibyo tubonye muri iryo gerageza ni byo bizatanga icyerekezo ko u Rwanda rwagira iryo faranga koranabuhanga.
Ubushakashatsi bwerekanye ko impinduka ya mbere ishobora kugaragarira mu giciro gito ku bantu bahererekanya amafaranga byaba mu gihugu ndetse no kohereza amafaranga mu mahanga no kuyabona cyane ko hari ibihugu byatangije iryo faranga koranabuhanga, guhahirana bikaba byakoroha kandi bidahenze.
Ikindi ni uko ryatuma habaho uguhatana kwinshi ku batanga serivisi zo kwishyurana bakoresheje iryo faranga koranabuhanga. Hari kandi kwerekana ko ikoranabuhanga rikoreshwa muri iryo faranga rifite imbaraga zisumbuyeho.
Kubera iki hakiri impungenge nyinshi cyane ku ikoreshwa ryaryo?
Ni uko ari ifaranga rishya, kandi hari ibyo ubushakashatsi bukwereka muri raporo ariko utarakora igerageza ngo koko tubone ko ayo mahirwe, tubone n’imbogamizi zagenda zigaragara ngo tube dufite uko twazikumira.
Ni yo mpamvu tugenda turyitondera kandi ubu ibihugu bigeze kuri 86 biri gukora igerageza cyane ubushakashatsi kuri iryo faranga koranabuhanga, bagenda na bo badusangiza amakuru y’aho bageze.
Twumva nk’u Rwanda kuba turi muri ibyo bihugu ari ikintu gishimishije ariko ni icyo kwitonderwa kuko ntidushaka ko umuntu yatangira gukoresha ifaranga koranabuhanga ryazana ibindi bibazo.
BNR uyu munsi ihagaze ite mu guhangana n’ibishobora guhungabanya ubukungu bw’igihugu muri iki gihe ibintu biri guhinduka hirya no hino ku Isi?
Ibintu bihinduka ku Isi byahozeho kandi bizahoraho, icyo dukora nka Banki Nkuru y’u Rwanda ni ukuba dufite abakozi b’abahanga bize iby’ubukungu kandi bashobora kuba bakora igenamibare.
Nk’uko mu myaka itanu ishize icyorezo cya Covid-19 cyaraje, nta wari waragitekereje ariko mubona ko igihugu twashoboye guhangana nacyo kandi tukagisohokamo neza. N’ingaruka zari zageze ku bukungu kongera kubuzahura byarakunze.
Ikindi ni uko hagiye habaho n’iryo zamuka ry’ibiciro rikabije cyane harimo n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, harimo ihindagurika ry’ibihe. Ibyo ni ibintu tuzi ko bikomeza. Ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe tuzi ko zigera cyane cyane ku rwego rw’ubuhinzi kandi iyo rwagize ikibazo tubona ko n’ibiciro ku masoko bizamuka cyane.
Ubu dufite ubushobozi bwo gutangira kureba muri iyo mibare, kureba ko habaye ibiza ibi ni bi, ingaruka bishobora kugira, tukaba tuvugana n’izindi nzego ngo dukumire hakiri kare.
Niho ubona ko iyi mibare dufite byaba ku kuzamuka kw’ibiciro no kutajegajega ku rwego rw’imari ubona ko tugihagaze neza ndetse n’umuvuduko w’ubukungu bwacu, twizeye.. mu 2024 ibihembwe bitatu bya mbere twari twagize izamuka ry’ubukungu riri ku 9%, bikadushyira mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bifite umuvuduko w’ubukungu uri hejuru.
Ni icyizere cy’uko n’impinduka zindi zaza nubwo utavuga ngo byose urabizi ariko nibura tuba dufite ingamba z’uko twashobora gushyira mu bikorwa igituma ubukungu butajegajega cyane.
Dufite icyizere ko buzakomeza kuzamuka ku kigero cyiza ndetse n’izamuka ry’ibiciro mu mibare dufite rizaba riri 6,5% uyu mwaka na 4,2% umwaka utaha. Murumva rero ko tukiri ku kigero cyiza kandi nta zindi mpungenge dufite.
